*600#

Iyi ni serivisi igufasha kwifungurira konti, kohereza amafranga, kwishyura ibikorwa binyuranye utarinze kuza ku ishami rya banki kubera ko byose ubikorera kuri telefoni yawe, aho waba uri hose.

Umwihariko kuri *600#

  • Ushobora kwifungurira konti ubwawe.
  • Kohereza amafranga kuri imwe muri konti zawe za GTBank ndetse no mu zindi banki.
  • Kwishyura fagitire.
  • Kugira airtime, interineti n’ibindi binyuranye.

Ikarita ya ATM

Ntibisanzwe

Umuntu ufite ikarita ya ATM yemerewe kubikuza igihe cyose, aho yaba ari hose.

Nta mvune

Gukoresha ikarita ya ATM biroroshye cyane kurusha gutanga sheki cyangwa kugendana amafranga mu ntoki.

Kohereza amafranga

Ushobora gukoresha ikarita ukaba wakohereza amafranga ku yindi konti.

Kureba uko umuntu wakoreshejwe

Ibikorewe ku ikarita byose bihita bigaragara ku makuru y’ikoreshwa rya konti buri kwezi (monthly bank staments), bikaba bifasha abafite ikarita gucunga umuntungo wabo neza no kugena uko bawukoresha.

Banki kuri murandasi

GTBank Internet Banking ni uburyo budasanzwe buzagufasha kugera ku mutungo wawe wifashishije murandasi (internet), ukaba wemerewe gukoresha serivisi za banki zigera kuri 90%, byose bikaba kandi mu kanya nk’ako guhumbya.

Umwihariko kuri banki kuri murandasi

  • Kohereza amafranga kuri konti zawe (isanzwe no kuzigama) muri GTBank, cyangwa se mu zindi banki.
  • Kureba uko konti yawe ihagaze, uko umutungo wakoreshejwe, ndetse no kubisohora ku rupapuro (printed bank statement).
  • Kwishyura ibikorwa binyuranye, nk’amazi, umuriro, airtime, TV...
  • Guhindura pasiwadi yawe no gushyira umwirondoro ku gihe.

ATM

Mu rwego rwo gufasha abakiliya kugera ku mutungo wabo, GTBank ifite ATM zuzuye mu turere twose tw’igihugu. Nta na hamwe utazayisanga. Izi ni ATM zigezweho, zikaba zikora buri munsi, amasaha 24 kuri 24. Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite ikarita.

Umwihariko kuri ATM

Benefits of ATMs

  • Kureba amafranga ufite kuri konti.
  • Kubikuza.
  • Gusohora urutonde rugufi (mini statement) rw’uko amafranga yakoreshejwe.
  • Kohereza amafranga.
  • Ibindi...