Ubusobanuro

GTBank Seniors igenewe abafite imyaka 60 no kuzamura. Ni konti ifite akarusho udasanga ku zindi. Urugero: kohereza amafranga ni ubuntu, uhabwa ikarita ya banki ku buntu, uhabwa agatabo ka sheki ku buntu, ukanagenerwa ndetse umukozi wa banki uzajya ukwitaho.

Akarusho

 • Kohereza amafranga ku buntu.
 • Ikarita ya ATM ni ubuntu.
 • Agatabo ko kubikuza ni ubuntu.
 • Amakuru ya konti (kuri mudasobwa, telefone ndetse na kopi z’impapuro) ubihabwa ku buntu.
 • Kubona umushahara w’izabukuru mu buryo bworoshye.
 • Ufite iyi konti ntabwo asabwa gutegereza umurongo, ahubwo ahita yakirwa.
 • Guhabwa umuhanga wita kuri konti yawe.
 • Nta rugero ntarengwa rwo kubikuza kuri ATM.
 • Gukoresha konti kuri mudasobwa hamwe na telefone.

Ibisabwa

 • Kuzuza form neza – [link to download form].
 • Ifoto ya pasiporo.
 • Icyemezo cyerekana aho utuye.
 • Indangamuntu
 • Uruhushya rwo gukora (ku banyamahanga).

Kwimukira kuri Seniors Account

 • Abakiliya basanzwe bashobora kwimukira kuri konti y’abasheshe akanguhe (Seniors Account) mu gihe bujuje imyaka 60.
 • Batangira gusarura ibyiza bya Seniors Account bakimara kwimuka.