Muri Guaranty Trust Bank, dufite ubwoko bwinshi bw’inguzanyo aho buri wese yisangamo bitewe n’ibyo akora cyangwa ibyo ashaka kugeraho.

Mu gihe waba ufite umushinga munini cyane, birumvikana ko uzakenera inguzanyo irenze ubushobozi. Ni muri urwo rwego GTBank igushakira abashobora kwishyira hamwe bakakubonera iyo nguzanyo.

Nka banki ifite ijambo mu ruhando rw’amahanga, bimwe mu byo dukora ni ugushakira abakiliya bacu ibigo byakwemera kwishyira hamwe bigaha inguzanyo igikorwa cyabo. Ibi akaba ari ibintu twazobereyemo.