Bwana Segun Agbaje ni Umuyobozi Mukuru w’Itsinda rya GTCO, rimwe mu matsinda akomeye ya banki muri Afurika, rifite abakiliya barenga miliyoni 20 n’ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu icumi (10) bya Afurika no mu Bwongereza.
Bwana Agbaje yatangiye umwuga we mu mwaka wa 1988 nk’umugenzuzi (auditor) muri Ernst & Young, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yaho, yinjiye muri GTBank mu mwaka wa 1991 nk’umwe mu bakozi bayo ba mbere, akomeza kuzamuka mu ntera kugeza ubwo yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije mu 2002, nyuma yo kuba Umuyobozi Ushinzwe Imicungire mu 2000. Mu 2011, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru na CEO wa GTBank. Ku buyobozi bwe, banki yabaye imwe mu zigira inyungu nyinshi muri Nijeriya, ikomeza kwagura isoko n’inyungu buri mwaka.
Bwana Agbaje azwi cyane nka kimwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika, azwiho ubuhanga mu kumenya amahirwe yo gushora imari no kugirana amasezerano y’ubucuruzi. Afite impamyabumenyi ya Bachelor mu Bucungamari (Accounting) ndetse na Master’s mu Micungire y’Ubucuruzi (MBA), zose yazikuye muri University of San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanize muri Harvard Business School kandi afite uburambe burenga imyaka 30 mu bijyanye no gushora imari, banki y’ubucuruzi n’imikoranire mpuzamahanga.
Kubera urukundo afitiye udushya n’ikoranabuhanga rihungabanya inzego zisanzwe, Bwana Agbaje ayoboye impinduka mu itsinda rya GTCO, abinyujije mu gushakira abakiliya serivisi zarenze iza banki zisanzwe. Mu gihe ayoboye, iryo tsinda ryashyigikiye ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SMEs) binyuze mu kubaha ubushobozi no gushyiraho amahuriro y’ubucuruzi ku buntu nka GTBank Food and Drink Fair na GTBank Fashion Weekend.
Bwana Agbaje kandi yazanye impinduka mu bijyanye no gutanga inguzanyo ku baturage muri Nijeriya, abinyujije mu ishyirwaho rya Quick Credit ya GTBank, itanga inguzanyo ako kanya ku bantu ku giti cyabo n’ibigo bito, ku nyungu nto ya 1.3% buri kwezi.
Kubera ubuyobozi bwe bwiza n’imikorere myiza y’igihe kirekire, Bwana Agbaje yahawe ibihembo bitandukanye birimo: African Banker of the Year yatanzwe na African Banker Magazine, Banker of the Year, Africa yatanzwe na World Finance Magazine, ndetse na CEO of the Year muri Africa Investor Awards.
Ubu, Bwana Agbaje ari mu nama z’ubutegetsi (boards of directors) za GTBank (Ghana) Limited, GTBank (UK) Limited, GTBank (Kenya) Limited, na GTBank (Tanzania) Limited. Ni kandi Umuyobozi mu nama ngishwanama ya MasterCard (Middle East and Africa), kandi mu kwa karindwi 2020, yatorewe kujya mu Nama y'Ubutegetsi ya PepsiCo Inc., USA, aho ari Umuyobozi wigenga ndetse n'umwe mu bagize komite ishinzwe ubugenzuzi (audit committee) y’iyo sosiyete.
Bwana Ayokunle Yusuf ubu ni we Umuyobozi Mukuru wa Guaranty Trust Bank (Rwanda) Plc, aho azanye ubunararibonye burenga imyaka 15 mu rwego rwa banki, akazi yakoze mu bihugu bitandukanye byo mu itsinda rya GTCO. Yatangiye umwuga we muri Guaranty Trust Bank Plc (Nigeria) mu mwaka wa 2009, mu ishami ryari rishinzwe imicungire y’imari (Financial Control Division). Muri uru rugendo, yakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi yagiye igira uruhare rukomeye mu mpinduka z’ingirakamaro.
Mu Ugushyingo 2018, Bwana Yusuf yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Imikorere (COO) muri GTBank (Rwanda) Plc. Muri iyo nshingano, yayoboye ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku ishusho (IT virtualization), anaba umuyobozi w’Umushinga w’Ikoranabuhanga ry’Ubucuruzi (Business Automation Project – BAP), wagejeje ku mvugururwa 92 zerekeye imikorere, serivisi, ibicuruzwa n’imigendekere y’akazi mu mashami 14 ya banki. Muri icyo gihe, yayoboye kandi ivugururwa ry’urubuga rwa banki rishingiye ku ikoranabuhanga, ashyiraho ibicuruzwa bishya by’inguzanyo ku bacuruzi bato (SME) no ku bantu ku giti cyabo, anavugurura uburyo bwo gusesengura ubusabe bw’inguzanyo, kugira ngo butange umusaruro mwiza kandi burinde ingaruka z’ibibazo by’imari.
Mu Ukuboza 2020, yagizwe COO wa GTBank (Ghana) Ltd., umwanya yamazeho kugeza muri Gicurasi 2025, ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru wa GTBank (Rwanda) Plc, ariwo mwanya ariho ubu.
Mbere y’uko aza gukorera mu Rwanda mu 2018, Bwana Yusuf yagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya IFRS 9 mu karere, by’umwihariko afasha GTBank (Sierra Leone) Ltd. mu gukora igikoresho gisuzuma igihombo gishobora kuvuka, ndetse akurikirana ibikorwa byo gushyira mu bikorwa ibyo bisabwa. Yagize kandi inama filiales za GTBank zo muri Kenya no mu Bwongereza, mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya IFRS 9.
Azwiho ubuhanga mu mitekerereze y’ubuyobozi, Bwana Yusuf yatanze ibiganiro byinshi ku bukungu rusange, ndetse n’inyandiko z’ubushakashatsi n’impanuro ku bantu bo muri banki no hanze yayo, harimo Itsinda ry’Ikigega Mpuzamahanga (IMF), Banki y’Isi, ndetse n’abakozi b’Minisiteri y’Imari y’u Rwanda mu rugendo shuri bakoze.
Afite impamyabumenyi ya Bachelor mu Bucungamari (Accounting), akaba ari Umucungamari wemewe (ACCA), Umucuruzi w’Imigabane wemewe (ACS), ndetse afite MBA yakuye muri Warwick Business School, mu Bwongereza. Yize kandi mu bigo bikomeye bya Harvard University, Stanford University, MIT Sloan Management School, University of California, Berkeley, University of Stellenbosch Business School, ndetse na China Europe International Business School (CEIBS).
Yanabaye umutoza n’umuhugura mu mahugurwa yateguwe ku bigo bya GTBank bikorera muri Liberia, Sierra Leone, Rwanda, Ghana, na Tanzaniya.
Me CYAGA N. Eric – Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere muri K-SOLUTIONS & PARTNERS
Eric ni Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere muri K-Solutions & Partners i Kigali, mu Rwanda. Inshingano ze ni ukureba ko ibikorwa by’ubucuruzi byubahiriza amategeko, no gufasha ibigo mu bijyanye n’uburenganzira n’inshingano byabo mu by’amategeko. Eric afite ubumenyi bwimbitse mu nzego zitandukanye z’amategeko zirimo amategeko y’amasezerano, amategeko y’imigabane n’imari shingiro (securities law), amategeko y’ibihombo (insolvency), itegeko rigenga imikorere y’ibigo by’ubucuruzi, ndetse n’amategeko agenga umurimo.
Ni umwe mu banyamuryango b’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Nk’umunyamategeko w’inararibonye, Eric hamwe n’abandi bayoboye ivugururwa ry’amategeko agenga imiyoborere y’Urugaga rw’Abavoka mu 2015, hagamijwe kuzamura urwego rw’umwuga w’ubwunganizi mu mategeko mu buryo bufatika.
Akora kandi mu nama y’ubutegetsi y’ibigo bitandukanye, birimo na GTBank (Rwanda) Plc.
Eric ni kandi Konsili Honoraire wa Côte d’Ivoire mu Rwanda, umwanya yatangiyeho kuva ku wa 14 Nzeri 2018.
Françoise joined the Board of GT Bank Rwanda in June 2022. Previously, she sited on different Boards of various institutions including AGACIRO Development Fund for nine years.
Françoise has over 30 years of work experience with more than 25 years as a financial regulator expert with exceptional skills bank's soundness assessment and deep financial risks analytical capacity.
In her career, she has occupied various managerial positions in the National Bank of Rwanda mainly as a Director of the Bank Supervision Department in the Directorate of Financial Stability and also as a Director of Conduct Supervision and Financial inclusion Department; for more than 10 years.
Françoise has a Degree in Banking from ITB (INSTITUT DES TECHNIQUES BANCAIRES) located in Paris-France and an Associate Degree in Accounting from the University of Rwanda.
Françoise is currently an independent consultant in the financial sector with a focus on financial institutions compliance with applicable standards; financial inclusion and customer empowerment.
Ayokunle Yusuf | Umuyobozi Mukuru wa Banki |
Angela Koech | Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikorere ya banki |
Stephen Njuguna | Umuyobozi Mukuru w’Imari |
Louis Hategekimana | Umuyobozi ushinzwe amategeko & umunyamabanga wa banki |
Patrick Rutegwa | Umuyobozi w’Ishami ry’Igenzura n’Imyitwarire |
Martin Ntwali | Umuyobozi w'ishami ry'ubucuruzi |