Gukorana muri GTBank

Gukora muri Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc bizaguhesha amahirwe yo guhindura ubuzima bwawe ndetse n’ubwa bagenzi bawe. Izi zikaba ari zo nshingano za mbere za GTBank: gufasha abo dukorana kugera ku nzozi zabo.

Our Vision & Mission

Inzozi zacu

Turi itsinda ryatojwe kwita ku batugana no kubaha serivisi y’akataraboneka.

Intego yacu

Turi ikigo cy’imali, tukaga dufite intego yo guhora ku mwanya wa mbere, ibi byose tukabikora ari na ko twongera umusaruro buri mwaka.

Umuco uturanga

Muri GTBank turangwa n’umuco wo gukora cyane, kwita ku batugana, ibi byose tukabikorana ubwitonzi tugamije kumaramaza.

Amahame ya Oranji

Turangwa n’amahame umunani, ari yo twita Amahame ya Oranji. Ayo ni amahame aganisha ku iterambere hamwe n’intsinzi. Ni amahame aturanga, akaba ari n’amahame aranga buri umwe mu muryango wa GTBank.

1
Kwicisha bugufi
Orange Rule 1
Turi abantu basanzwe, twicisha bugufi, kandi ibikomeye tubifata nk’ibyoroshye.
2
Ubunyamwuga
Orange Rule 2
Turangwa no kuba abanyamwuga, tugashishikazwa no gukora umurimo unoze kandi mu gihe.
3
Serivisi inoze
Orange Rule 3
Izi ni zo mbaraga zacu; dukora ibishoboka byose ngo turusheho kunoza imikorere myiza uko bwije uko bukeye tugamije kwakirana yombi abatugana.
4
Ubuvandimwe
Orange Rule 4
Muri GTBank twese turi abavandimwe batahiriza umugozi umwe mu kwita ku batugana. Muri GTBank ni mu rugo.
5
Ubudasa
Orange Rule 5
Dufite ubudasa bw’umwihariko, akaba ari na yo mpamvu duhora ku isonga.
6
Icyizere
Orange Rule 6
Imvugo yacu ni yo ngiiro, turi abizerwa. Turagusaba kutwizera, kandi tukwijeje ko nta na rimwe tuzigera tugutenguha.
7
Umubano
Orange Rule 7
Twita kuri bagenzi bacu, kandi tukanafasha, tugasangira n’abandi ibyiza twagezeho.
8
Guhanga
Orange Rule 8
Muri GTBank byose bihora ari bishya. Uyu muco wo guhanga nta handi uzawusanga.

Learn more