GTBank RWF Debit MasterCard ni ikarita yagenewe abafite konti isanzwe. Ikoreshwa ku isi yose — haba ATM cyangwa kuri interineti, ikaba inyuraho amafranga y’amanyarwanda.

Iyi karita ihabwa abafite konti isanzwe.

Ibirango

  • Irakora ku isi hose, amasaha 24 kuri 24.
  • Ifite umutekano kandi irahendutse kuyibona.
  • Ikora kuri ATM, POS, ndetse no kuri interineti.

Akarusho

  • Ni ikarita izagufasha muri byose (byaba kubikuza, kwishyura, ndetse no kugura) haba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga ukoresheje uburyo bwose nka ATM, POS, na interineti.
  • Impamba: Iyi karita izagufasha gushyira ku ruhande amafranga y’impamba uzakoresha mu rugendo (yaba kwishyura hotel cyangwa se restora) ukoresheje POS cyangwa se ugahitamo kwishyura ukoresheje interineti.
  • Guhahira kuri interineti: Waba uteganya kugura kuri interineti? Wireba kure! Iyi karita ikoreshwa aho bahahira ku isi hose nko kuri eBay, Amazon, AliExpress n’ahandi hatagira ingano.
  • Umutekano: Ikarita yawe izakurita kugendana amafranga mu ntoki, kandi ikaba inafite umubare w’ibanga uzwi na nyirawo gusa, uyu akaba ari umubare ukumira abadafite uburenganzira bwo gukoresha ikarita. Ikarita kandi ikoresha Card Secure, ubu bukaba ari uburyo butanga umutekano urenzeho hamwe n’igenzura rikomeye mu gihe igiye gukoreshwa kuri interineti. Turagusaba kugana www.gtbank.co.rw/cardsecure ugahabwa amabwiriza arebana no kwandikisha ikarita yawe kuri Card Secure.
  • Ikarita imara imyaka 3.

Ibisabwa

Ihabwa umuntu wese ufite konti isanzwe muri Guaranty Trust Bank.

Imibare ntarengwa

  • Kubikuza kuri ATM ku munsi: RWF200,000.
  • Gukoresha POS mu gihugu no kwishyura kuri interineti: RWF200,000. 
  • Kubikuza kuri ATM mu mahanga ku munsi: $300.
  • Gukoresha POS mu mahanga: RWF200,000.

Icyitonderwa: Hakatwa RWF3,500 kuri buri gikorwa kuri ATM na POS mu mahanga, mu gihe byombi ari ubuntu mu gihugu.