Urifuza gukoresha serivisi za banki aho waba uri hose, haba mu rugo, ku kazi, cyangwa se mu rugendo?

Tugufitiye inkuru nziza muri GTBank! Banki kuri murandasi izaguha ubushobozi bwo gukoresha serivisi za banki ku gipimo kigera kuri 90% (ni ukuvuga ko ibyakujyanaga muri banki uzabasha kubyikorera hafi ya byose). Dukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi ibyo ukoze bihita bigaragara kuri konti yawe uwo mwanya.

Ibirango

  • Kohereza amafranga kuri konti (iszianzwe cyangwa izo kuzigama) muri GTBank ndetse n’izindi banki.
  • Irebere amafranga asigaye kuri konti, urutondo rwerekana uko yakoreshejwe, ndetse no gusohora urutonde.
  • Ishyura fagitire, amazi, umuriro, n’ibindi byinshi.
  • Saba, wemeze, cyangwa uhagarike sheki.
  • Hindura pasiwadi, unashyire umwirondoro ku murongo.

Akarusho

  • Uburyo bworoshye bwo kugera kuri konti zawe, aho waba uherereye hose ku isi.
  • Kureba ibibera kuri konti mu gihe biri kuba.
  • Umutuzo wo gukoresha konti wiyicariye iwawe, cyangwa uri ahandi.
  • Umutekano usesuye mu gihe wohereje amafranga kuri murandasi.
  • Uburyo bworoshye bwo kumenya amatangazo ya banki ndetse na serivisi nshya.
  • Uburyo buhendukiye abakiliya bacu kwegera banki yabo.
  • Amasaha 24 kuri 24 yo kugera ku mutungo wawe.