Niba uri umunyeshuli mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, ukaba ufite imyaka hagati ya 18 na 25, GTCrea8 ni konti yakugenewe, ikaba izagufasha gukoresha umutungo wawe neza. GTCrea8 ni konti ishingiye ku ikarita, konti ibyara inyungu.

Akarusho

  • Ikarita ibereye ijisho.
  • Nta mafranga asabwa gusigara kuri konti.
  • Gukoresha konti kuri mudasobwa ni ubuntu.
  • Inyungu ku rugero rwo hejuru kurusha konti yo kuzigama.
  • Nta rugero ntarengwa mu kubikuza.
  • Guhahira ahantu hose hari akamashini ka POS.
  • Kubikuza ukoresheje ATM mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
  • Gukaturirwa mu gihe uhahiye mu masoko amwe n’amwe.

Ibisabwa

  • Egera ishami rya GTBank rikwegereye usabe form. Ushobobora no kuyisanga hano [link].
  • Uzuza form unagerekeho ibyangombwa bikurikira:
    • Form yujujwe neza ndetse n’umukono w’usaba konti.
    • Ifoto imwe ya pasiporo.
    • Kopi z’ibyangombwa (ikarita y’ishuli cyangwa indangamuntu).
    • Icyemezo (admission letter) gitangwa n’ishuli.
    • Icyangombwa cyo gutura ku banyamahanga.