Uko bikorwa

  • Kanda *600*1#.
  • Uzuzamo amazina yawe.
  • Hitamo igitsina.
  • Hitamo umubare w’ibanga (PIN) wifuza.
  • Emeza umubare w’ibanga.
  • Konti irahita ifunguka uwo mwanya.

Konti ikimara gufunguka, ushobora gutangira gushyiraho amafranga ukoresheje mobile money, cyangwa se ubundi buryo bwose bushoboka nko kohererezwa amafranga mu mahanga. N’ubwo konti yaba imaze kugeraho amafranga, wibuke ko bigusaba kubanza kwegera ishami ryacu rikwegereye, ugatanga imyirondoro yawe, kugira ngo ubashe gutangira kubikuza. Ikarita ya ATM uyihabwa igihe cyose wayisabira.

Waba ukeneye ubusobanuro burushijeho?

Kanda kuri Help Centre cyangwa se uduhamagare kuri +250 788 149 600.