Iyi ni konti yo kuzigama ariko ikaba inafite byinshi ihuriyeho na konti isanzwe. Easy Savers ni konti ifite umwihariko wo gusangira akarusho ka konti yo kuzigama na konti isanzwe.

Umwihariko

  • Inyungu yishyurwa hagendewe kuri konti yo kuzigama.
  • Gukoresha konti kuri mudasobwa na telefone ni ubuntu.
  • Agatabo ka sheki.
  • Kwakirwa neza bidasanzwe.

Amategeko n’amabwiriza

  • Ikatwa ritangira gukurikizwa igihe habayeho kubikuza birenze inshuro imwe mu kwezi.
  • Amafranga yo gufunguza konti ni Rwf1,000.
  • Nta kiguzi runaka cyo kwita kuri konti.
  • Easy Savers ntabwo ari konti isabirwaho inguzanyo.

Ibisabwa

  • Egera ishami rya GTBank usabe form yo gufunguza konti.
  • Uzuza form unagerekeho ibyangombwa bikurikira:
    • Form yujujwe neza hamwe n’umukono w’uwifuza gutunga konti.
    • Ifoto imwe ya pasiporo.
    • Kopi z’ibyangombwa (indangamuntu, uruhushya rwo gutwara, pasiporo ku banyamahanga, cyangwa ikindi cyose banki yafata ko cyemewe).