Sobanukirwa kurushaho

GTMT ni uburyo bukorera kuri murandasi, bukaba bufasha abakiliya ndetse n’abandi bose basanzwe kwakira no kohereza amafranga mu bihugu GTBank ikoreramo: Rwanda, Ghana, Nigeria, Sierra Leone hamwe na Gambia. Amashami ya GTBank mu Bwongereza no muri Liberia nayo azagerwaho vuba.

GTMT ikorana umuvuduko uhambaye, ikaba yorohereza abakora bisineza gutunganya akazi kabo neza. Abakiliya bacu, ndetse n’abandi bose, bafite amahirwe yo kohereza no kwakira amafranga ahantu hagera ku 114 hose muri Afrika.