Waba wifuza gukoresha konti yawe aho waba uri hose, waba wicaye mu rugo iwawe, ku kazi, wasohokanye n’inshuti, cyangwa se mu mahanga?
Wireba kure kubera ko GTBank yagutekerejeho. Ubu ni uburyo bufite ikoranabuhanga rigezweho, bukaba buzagufasha kubona serivisi za banki ku rugero rungana na 90%, kandi byose bigatungana hadaciyeho n’isegonda.
Icyo usabwa nta kindi uretse kuba ufite login na pasiwadi.
Keretse gusa mu gihe habayeho imirimo yo gutunganya ibyuma (maintenance), n’aho ubundi iyi serivisi ikora amasaha 24 kuri 24.
Konti zose ziri muri GTBank.
Uramutse utabasha kubona konti zawe, wagana ishami rya GTBank rikwegereye cyangwa se ugahamagara muri GTCONNECT.
Ibisanzwe:
Gukoresha amafranga:
Icya mbere wakora ni ukuduhamagara mu gihe waba wibagiwe pasiwadi yawe.
Ushobora kandi no kugana urubuga rwacu, www.gtbank.co.rw, ugakurikiza amabwiriza:
Mu gihe wakumirwa inshuro eshatu, urasabwa guhamgara GTBank ukavugana n’inzobere mu ikoranabuhanga.
Ni ukwibuka ko pasiwadi nshya itangira gukora winjiye muri sisteme (logon) ubutaha.