Amakuru dufata, dukoresha

  • Dukusanya amakuru akureba tuyavanye ahantu hanyuranye nk’umworondoro wawe, uko ukoresha website yacu, uko ubitsa n’uko ubikuza, uko witwara ku bakozi ba banki, ndetse no mu zindi nzira (amakuru duhabwa n’ibigo bishinzwe kugenzura uko inguzanyo zishyurwa, amakuru duhabwa n’izindi banki, kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga, ndetse n’ubundi buryo). Andi tuyavana mu bikumwe byawe, nomero yawe ya telefoni, icyo ukora, imitungo yawe, amafranga winjiza, hamwe n’andi makuru banki ibona ko akenewe.
  • Dushobora gukoresha amakuru ya konti yawe, nko kubitsa, kubikuza, umubare w’amafranga asigaye kuri konti, uko ukoresha ikarita za ATM. Amakuru akureba kandi dushobora kuyabona aturutse mu muryango wawe, inshuti n’abavandimwe, umukoresha wawe, ndetse n’ibigo bishinzwe inguzanyo.
  • Dushobora kandi kwifashisha ibyuma bitata amashusho mu gihe ugeze muri banki cyangwa mu mashami yayo, kubika amajwi mu gihe uhamagaye ukavugana n’umukozi wa banki, ndetse tunagendeye ku makuru atangwa na ATM wagiye ubikurizaho hirya no hino mu gihugu.

Amakuru atakwerekeyo

Mu rwego rwo kugerageza kuguha serivisi inoze, hari igihe dukusanya amakuru arebana n’igihe winjiye muri website yacu ndetse n’uko witwara kugira ngo tukwigireho byinshi bizadufasha kurushaho gutanga serivisi ihamye. Aya makuru ntazigera agera mu bindi biganza, keretse gusa bitewe n’impamvu zavuzwe kuri iyi paji.


Cookies

Cookies ni udu files tubikwa muri mudasobwa cyangwa telefoni igiye cyose usuye website. Cookies zikaba zifite umumaro kubera ko zifasha mudasobwa (cyangwa telefoni) yawe kukwibuka vuba na vuba kugira ngo ubutaha nugaruka utazajya ukora ibintu byose bundi bushya.

Izi cookies rero natwe zidufasha mu buryo bukurikira:

  • Hari cookies ziba zikenewe, byanze bikunze, kugira ngo ubashe kwinjira hamwe na hamwe kuri website yacu.
  • Dukenera cookies kugira ngo zidufashe gusobanukirwa n’imyitwarire yawe kuri website, ibi bikazadufasha kukugezaho amakuru agufitiye akamaro.

Icyo dukoresha umwirondoro wawe

Ikusanywa ry’amakuru rigendera ku mahame asanzwe ya GTBank. Ayo mahame asobanura neza ko amakuru y’umuntu agomba:

  • Gukoreshwa mu mucyo no mu buryo bwubahirije amategeko.
  • Gufatwa bitewe n’impamvu runaka, akaba atagomba gukoreshwa ku mpamvu atagenewe.
  • Kuba afitiye akamaro igikorwa cyatumye afatwa.
  • Kuba ari amakuru ari ku gihe. Mu gihe bitaba uko, ayafashwe agomba gusibwa.
  • Kudakomeza kubikwa birenze umumaro watumye afatwa.
  • Gufatwa hashingiwe ku burenganzira bwa nyirayo.
  • Kurindwa kugwa mu biganza by’abatabifitiye uburenganzira, kandi akaba agombwa gusibwa n’ibikoresho byabugenewe.

Igikorwa cyo gufata amakuru kuri wowe kizaba ari uko ubimenyeshejwe, cyangwa se ku mpamvu zikurikira:

  • Aho gusaba umwirondoro bikenerwa mu rwego kuzuza ibisabwa mu gusaba inguzanyo.
  • Aho gusaba umwirondoro bikenerwa mu nk’uko tubisabwa n’amategeko.
  • Biba ngombwa ko dukenera umwirondoro wawe kugira ngo tubashe kurinda umutungo wawe neza.
  • Mu gihe bikenewe ko umwirondoro wawe ufasha mu bikorwa bifitiye rubanda inyungu.

Umwirondoro wawe kandi ukenerwa mu bikorwa bikurikira:

  • Gushyira ku gihe no kunoza ububiko bw’amakuru bwa banki.
  • Gushyira amabwiriza yawe mu bikorwa.
  • Kudufasha kugena ibiciro no gushyiraho serivisi zitandukanye.
  • Kunoza umubano hagati yawe na banki.
  • Kwirinda imbogamizi zavuka.
  • Gutahura no gusuzuma ibikorwa bitubahirije amategeko, nko gukoresha amafranga mu buryo butemewe.
  • Kuba twakenera kuguhamagara, urugero mu gihe duketse ko hari ibikorwa bitemewe biri kubera kuri konti yawe, cyangwa se kukumenyesha impinduka zikomeye zaba ziherutse kubera muri banki.
  • Kugira ngo tubashe kumenya uko twanonosora serivisi tuguha.
  • Kugenzura niba wemerewe guhabwa inguzanyo.
  • Kurwanya ko konti yawe yakoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa se ibyo gutera inkunga iterabwoba.
  • Kubahiriza amabwiriza y’inzego zibifitiye ububasha mu birebana n’igenzura hamwe n’amategeko.
  • Kukumenya serivisi nshya dukeka ko zaba zigufitiye akamaro.
  • Kwiga ku byangombwa byawe mu gihe wabitanze usaba akazi iwacu.

Dushobora nanone gukusanya umwirondoro wawe, tukawukoresha cyangwa tukawusangiza abandi dukorana nk’uko amategeko abitwemerera.

Ikoranabuhanga

Dushobora kandi gufata umwirondoro wawe hakoreshejwe programu zabugenewe aho amakuru yifata ubwayo (automated processing). Urugero: nko mu gufata icyemezo mu birebana no gutanga inguzanyo, gucunga ko konti idakoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, cyangwa se gukoresha umwirondoro wawe mu gihe usabye serivisi zitandukanye.

N’ubwo ibi bigerwaho hakoreshejwe mudasobwa, ariko bikorwa hagendewe ku mategeko. Ufite kandi uburenganzira bwo kutwegera ukadusaba ko amakuru yawe akurikiranwa n’umukozi wa banki, aho kuba mudasobwa, mu gihe ukeka ko hari ibitagenda neza.

Amakuru dusangiza abandi

Nk’uko amategeko abitwemerera, amakuru yawe dushobora kuyasangiza ku mpamvu zikurikira:

  • Amashami ya GTBank.
  • Ibigo bifite ubu bubasha mu nshingano zabwo, nk’inzego zishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, inzego z’umutekano, inkiko n’izindi, haba mu gihugu cyangwa se mu mahanga. Dushobora no gutanga umwirondoro wawe kandi ku mpamvu zirebana n’umutekano w’igihugu.
  • Abagenzuzi bigenga (external auditors).
  • Abakozi ba GTBank.
  • Ibigo bitanga inguzanyo.
  • Banki dukorana.
  • Abo dukorana na bo mu birebana n’iterambere rya banki, uretse nta na rimwe bazigera bakoresha umwirondoro wawe mu birebana no kwamamaza ibikorwa byabo.

Dushobora kandi gutanga umwirondoro wawe mu gihe tubona ko ari ngombwa kugira ngo dushyire mu bikorwa amategeko n’amabwiriza mu rwego rwo kurinda ibikorwa cyangwa ababikoresha.

Nanone, mu gihe habayeho ivugururwa ry’inzego, guhurizwa hamwe (merger) cyangwa se igurishwa rya banki, icyo gihe amakuru yawe abo bireba.

Ntabwo twakwemerera abo dukorana na bo gukoresha umwirondoro wawe mu bikorwa byabo byo kwamamaza. Nta na rimwe dutanga amakuru arebana n’uko abakiliya bitwara kuri website yacu keretse gusa mu mpamvu nke zimwe na zimwe.

Uko turinda umwirondoro wawe

Dukora ibishoboka byose ngo umwirondoro wawe utazigera ubura, ukoreshwa nabi, uhindurwa, cyangwa se ukaba wagwa mu maboko atabifitiye uburenganzira. Ibi tubigeraho dukoresheje umutekano (encryption) hamwe n’izindi ngamba zikumira uwo ari we wese wagerageza kwinjira muri sisteme atabyemerewe. Iri koranabuhanga kandi rihora rivugururwa ari na ko rinashyirwa ku gihe kugira ngo ribashe guhangana n’ibibazo byavuka.

Turongera kwibutsa umukiliya kandi ko ari we ukwiye gufata iya mbere mu gucunga umutekano we, ibi akabigeraho yirinda ko user ID, pasiwadi, cyangwa ikarita ya ATM bibonwa n’undi. Akaba ari muri urwo rwego twongeye kugukangurira kutazigera ugira uwo ubiha, uko byagenda kose.

Kanda kuri www.gtbank.co.rw/securitycentre usobanukirwe kurushaho n’ibirebana n’uko wakwirinda.

Aho tubika umwirondoro wawe

Umwirondoro wawe tuwubika kuri mudasobwa zihambaye (servers) ndetse no mu byumba byizewe muri banki. Umwirondoro wawe kandi ushobora koherezwa mu mahanga, European Economic Area (“EEA”). Mu gihe cyose ariko umwirondoro wawe woherehwe ahandi, ni twe kandi dufata iya mbere mu kumenya ko ubitse neza hakurikijwe amabwiriza arebana n’ibanga.

Umwirondoro ubikwa mu gihe kingana iki?

Nta gihe nyacyo gihari, ahubwo umwirondoro wawe tuwugumana mu gihe cyose tubona ko ukenewe bitewe n’impamvu wafashwemo. Ububiko bw’umwirondoro wawe kandi bugenwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza duhabwa n’inzego zibifite mu nshingano zabwo. Umwirondoro dufata ni uwo dusabwa n’izo nzego gusa, ibi kandi bikaba bidufasha mu bukemura-mpaka ndetse n’andi makimbirane yaramuka avutse.

Amakuru adakoreshejwe, cyangwa tubona ko atagikenewe, arashyingurwa.

Uburenganzira bwawe

Ufite uburenganzira bukurikira:

  • Uburenganzira bwo kwerekwa umwirondoro tugufiteho. Icyo gihe wakohereza email kuri: enquiriesrw@gtbank.com.
  • Uburenganzira bwo gukosoresha no kuzuza umwirondoro wawe.
  • Uburenganzira bwo kwisubiraho mu birebana n’ikoreshwa ry’umwirondoro wawe.
  • Kutubuza gukoresha umwirondoro wawe, uretse ko hari igihe biba ngombwa ko tuwukoresha bitewe n’impamvu z’amategeko, cyangwa se imikorere ya banki.

Ufite kandi uburenganzira nanone bwo:

  • Gusaba kohererezwa umwirondoro wawe kuri email, cyangwa se ko ayo makuru ahabwa abandi waba wifuza.
  • Gusaba ko umwirondoro wawe ushyingurwa. Gusa tuzawugumana bitewe n’impamvu z’amategeko, cyangwa se imikorere ya banki.asons

Amakuru y’ukuri

Ni ingenzi cyane guharanira ko umwirondoro wawe uguma ku gihe kandi ukaba unagizwe n’amakuru y’ukuri. Ubasha kugera ku makuru arebana n’aho utuye, amafranga asigaye kuri konti, uko konti yakoreshejwe, hamwe n’andi atandukanye nko kubitsa no kubikuza ukoresheje telefoni, ukoresheje WhatsApp, hamwe na banki kuri murandasi.


Mu gihe wagenzura ukabona ko harimo ibikeneye kuvugururwa, watumenyesha byihuse ukoresheje email cyangwa ukaza ku ishami rya GTBank rikwegereye kugira ngo tugufashe gukosora no gushyira umwirondoro wawe ku gihe.

Abagendera kuri aya mabwiriza

Serivisi na websites bitari ibyacu

Websites za GTBank zishobora kugaragaraho amashami (links) aganisha ku bikorwa by’abandi. Kuba twerekana websites z’abandi ariko ntabwo bivuze ko dutanga umwirondoro wawe, izi mpungenge ntizikwiye kubaho.

Imbuga nkoranya-mbaga

GTBank ishobora kwegera abakiliya ikoresheje imbuga nkoranya-mbaga zirimo Facebook, Twitter,LinkedIn na Instagram. Ni ukwibuka ko ibyo washyira kuri izo mbuga, nk’amakuru akureba cyangwa ibindi bitandukanye, bigendwa n’amabwiriza y’izo mbuga. Turagusaba kwicara ukabanza ugasoma ayo mabwiriza neza ukayasobanukirwa kugira ngo umenye aho uburenganzira bwawe bugarukira mu gihe wagira ibyo ushyiraho.

Uburenganzira bw’abana

Icyo GTBank ivuga ku burenganzira bw’abana:

"GTBank yubaha uburenganzira bw’abana. Nta na rimwe tuzigera dusaba abana gutanga umwirondoro (nk’amazina yabo, email, cyangwa ibindi bitandukanye). Ntabwo dushobora koherereza abana ubutumwa bwamamaza, kandi nta n’ubwo twemerera umwana utujuje imyaka 18 gukoresha serivisi za banki kuri murandasi.”

Kwamamaza

GTBank ishobora rimwe na rimwe kukwegera ikakugeza ubutumwa bwamamaza serivisi ikeka ko wakwishimira. Mu gihe udashaka gukomeza kwakira ubwo butumwa, watwandikira kuri enquiriesrw@gtbank.com ukadusaba kubuhagarika.

Impinduka muri aya mabwiriza

Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa kugira ngo akomeze agendere mu ruhande rw’amategeko ndetse anahure n’imikorere ivuguruwe ya banki, akazahita ashyirwa kuri iyi paji akimara kwemezwa. Amabwiriza mashya atangira gukoresha uwo mwanya akimara kugera hanze, akaba ari muri urwo rwego tugusaba kuzajya ugera kuri iyi paji rimwe na rimwe ukareba ko nta mpinduka zihari.

Contact

Uramutse ufite ikibazo cyangwa igitekerezo kuri aya mabwiriza, watwandikira kuri enquiriesrw@gtbank.com. Tukwijeje kuzasoma tukagusubiza.

Ariko mu gihe wakwifuza kuza ku cyicaro gikuru ya GTBank, uhawe ikaze kandi amarembo arafunguye. Igitekerezo cyawe wakigeza kuri “The Compliance Officer” aho GTBank ikorera muri MIC Building, igorofa rya mbere.

Aya mabwiriza aherutse kuvugururwa kuwa 27 mutarama 2021.