WorldRemit ni uburyo bwihuse bufasha inshuti n’abavandimwe kohererezanya amafranga, ayo mafranga agahita agera kuri konti yawe ya GTBank mu kanya nk’ako guhumbya. Iyi kandi ni serivisi itangirwa ubuntu.

Uko ikora

Intambwe ya mbere:

  • Uwakira ageza umwirondoro ukurikira ku wohereza:
    • Amazina yose nk’uko yanditse kuri konti.
    • Nomero ya konti muri GTBank, cyangwa se nomero ya telefoni.
    • Izina rya banki.

Intambwe ya kabiri:

Uwohereza azafata form noneho yuzuzemo ibirebana n’uwoherejwe byose.

Intambwe ya gatatu

Yaba uwohereje cyangwa uwakira, bombi bazabona ubutumwa bwa WorldRemit bubabwira ko igikorwa cyagenze neza, cyangwa se ko habaye imbogamizi.