GTBank Corporate MasterCard ni ikarita ifatanye na konti y’abikorera noneho igahabwa abakozi kuigra ngo bayikoreshe mu birebana n’akazi, cyane cyane ingendo. Iyi karita itangwa mu izina rya kampani ariko ikagerekwaho izina ry’uwo yagenewe mu bakozi. Ikoreshwa ku isi yose — haba ATM cyangwa kuri interineti, ikaba inyuraho amafranga y’amanyarwanda.

Ushobora kandi kuyisaba mu gihe waba ufite konti isanzwe cyangwa se iyo kuzigama.

Ibirango

  • Irakora ku isi hose, amasaha 24 kuri 24.
  • Ifite umutekano kandi irahendutse kuyibona.
  • Ikora kuri ATM, POS, ndetse no kuri interineti.

Akarusho

  • Ni ikarita izagufasha muri byose (byaba kubikuza, kwishyura, ndetse no kugura) haba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga ukoresheje uburyo bwose nka ATM, POS, na interineti.
  • Impamba: Iyi karita izagufasha gushyira ku ruhande amafranga y’impamba uzakoresha mu rugendo (yaba kwishyura hotel cyangwa se restora) ukoresheje POS cyangwa se ugahitamo kwishyura ukoresheje interineti.
  • Guhahira kuri interineti: Waba uteganya kugura kuri interineti? Wireba kure! Iyi karita ikoreshwa aho bahahira ku isi hose nko kuri eBay, Amazon, AliExpress n’ahandi hatagira ingano.
  • Umutekano: Ikarita yawe izakurita kugendana amafranga mu ntoki, kandi ikaba inafite umubare w’ibanga uzwi na nyirawo gusa, uyu akaba ari umubare ukumira abadafite uburenganzira bwo gukoresha ikarita. Ikarita kandi ikoresha Card Secure, ubu bukaba ari uburyo butanga umutekano urenzeho hamwe n’igenzura rikomeye mu gihe igiye gukoreshwa kuri interineti. Turagusaba kugana www.gtbank.co.rw/cardsecure ugahabwa amabwiriza arebana no kwandikisha ikarita yawe kuri Card Secure.
  • Ikarita imara imyaka 3.

Ibisabwa

Ikarita yagenewe abafite konti za kampani muri GTBank, ariko igahabwa kampani iyisabye.

Imibare ntarengwa

  • Kubikuza kuri ATM zo mu gihugu: RWF1,000,000.
  • Gukoresha POS mu gihugu no kwishyura kuri interineti: RWF1,000,000.
  • Kubikuza kuri ATM mu mahanga: RWF1,000,000.
  • Gukoresha POS mu mahanga: RWF1,000,000.

Icyitonderwa: Hakatwa RWF2,500 kuri buri gikorwa kuri ATM na POS mu mahanga, mu gihe byombi ari ubuntu mu gihugu.

Ibikorewe kuri iyi ikarita bihita bigaragara kuri konti yawe uwo mwanya.

Ikiguzi cy’ikarita ni amadolari 50 (US$50), ikaba ifite umubare ntarengwa wo kubikuza buri munsi ungana na RWF1,000,000, yaba kuri ATM cyangwa se kuri interineti, ariko uyu mubare ntarengwa ukaba wakongerwa mu gihe cyose nyiri konti yabisaba.