GTCrea8 MasterCard ni ikarita Icaho amafranga y’amanyarwanda, ikaba yaragenewe abanyeshuli hamwe na za kaminuza. Iyi karita ibafasha kugera ku mutungo wabo amasaha 24 kuri 24, ikaba inakoreshwa ndetse kuri ATM, POS, no kuri interineti, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Aho ikoreshwa

  • Kwishyura ukoresheje POS mu Rwanda.
  • Guhaha ibintu bitandukanye kuri Amazon, eBay, AliExpress ndetse n’andi masoko atagira ingano.
  • Icaho buruse kandi ikaba yananyuzwaho amafranga y’impamba

Umutekano

Ikarita ifite umutekano usesuye, akaba ari muri urwo rwego nta w’undi wabasha kuyikoresha uretse uwo yagenewe bitewe n’umubare w’ibanga. Iyi karita nanone ikoresha serivisi ya Card Secure, ubu akaba ari uburyo burenzeho mu kugenzura ko nyiri ikarita ari we uyikoresha kuri interineti. Turagusaba kugana www.gtbank.co.rw/cardsecure ugahabwa ibisobanuro by’uko wasaba iyi serivisi ya Card Secure.

Ikarita ifite agaciro mu gihe cy’imyaka itatu.

Ibisabwa

Iyi karita itangwa uwo mwanya umuntu akimara gufunguza konti ya GTCrea8.

Imibare ntarengwa

  • Kubikuza kuri ATM zo mu gihugu ku munsi: RWF200,000.
  • Gukoresha POS mu gihugu no kwishyura kuri interineti ku munsi: RWF200,000.
  • Kubikuza kuri ATM no gukoresha POS mu mahanga: RWF200,000.

Icyitonderwa: Hakatwa RWF3,500 kuri buri gikorwa kuri ATM na POS mu mahanga, mu gihe byombi ari ubuntu mu gihugu.