Kuzigama igihe kirambye (Fixed/Tenured Deposits) biguha amafranga yawe amahirwe yo gukorera inyungu. Icyo usabwa gusa ni ukwemera kutazakora kuri ayo mafranga igihe n’iki, tukemeranya inyungu azabyara. Iyo igihe wemeye kigeze, ushobora kuyagumisha kuri konti agakomeza akabyara inyungu, cyangwa ukaba wahitamo kuyabikuzanya n’inyungu. Ubu ni bumwe mu buryo bworoshye bwo kubyaza umutungo wawe inyungu.

Mpishiwe iki?

  • Uzasubizwa amafranga yawe yose hongeweho n’inyungu.
  • Ugomba nibura kwemera kutayakoraho hagati y’ukwezi n’amezi 6.
  • Nta mafranga uzakatwa mu gihe uzakenera kureba uko konti ihagaze ukoresheje telefoni cyangwa ATM.