/ GTBank Mu Izina

Guaranty Trust Bank yita ku bayigana. Intego yacu ni ugukora kinyamwuga ari na ko dutanga serivisi y’akataraboneka. Kuri twe, abakiliya baci baza ku manywa wa mbere, kandi tukanakorana umurava kugira ngo biyumve nk’abami n’abamikazi.

Dufite amahame tugenderaho, ayo akaba ari “Amahame 8 ya Oranji”.

Kubera iki Oranji?

  • Oranji n ibara rizana umunezero
  • Oranji ni ibara rifasha umuntu kwirekura
  • Oranji ni Ibara ritanga akanyamuneza
  • Oranji ni ibara bose barangarira
  • Oranji itera ubwonko gukorana imbaraga
  • Oranji iranga umuntu uzi Kubana n’abandi, umwe bose bifuza kwegera
  • Oranji ihura neza neza na wa muntu ufite ubumenyi muri byinshi binyuranye
  • Abarangwa n’ibara rya oranji usanga ari abantu bahora banezerewe, baseka, bazi kuvuga neza, bakirana abandi urugwiro. Ni abantu barezwe neza

Amahame ya Oranji

Turangwa n’amahame umunani, ari yo twita Amahame ya Oranji. Ayo ni amahame aganisha ku iterambere hamwe n’intsinzi. Ni amahame aturanga, akaba ari n’amahame aranga buri umwe mu muryango wa GTBank.

1
Kwicisha bugufi
Orange Rule 1
Turi abantu basanzwe, twicisha bugufi, kandi ibikomeye tubifata nk’ibyoroshye.
2
Ubunyamwuga
Orange Rule 2
Turangwa no kuba abanyamwuga, tugashishikazwa no gukora umurimo unoze kandi mu gihe.
3
Serivisi inoze
Orange Rule 3
Izi ni zo mbaraga zacu; dukora ibishoboka byose ngo turusheho kunoza imikorere myiza uko bwije uko bukeye tugamije kwakirana yombi abatugana.
4
Ubuvandimwe
Orange Rule 4
Muri GTBank twese turi abavandimwe batahiriza umugozi umwe mu kwita ku batugana. Muri GTBank ni mu rugo.
5
Ubudasa
Orange Rule 5
Dufite ubudasa bw’umwihariko, akaba ari na yo mpamvu duhora ku isonga.
6
Icyizere
Orange Rule 6
Imvugo yacu ni yo ngiiro, turi abizerwa. Turagusaba kutwizera, kandi tukwijeje ko nta na rimwe tuzigera tugutenguha.
7
Umubano
Orange Rule 7
Twita kuri bagenzi bacu, kandi tukanafasha, tugasangira n’abandi ibyiza twagezeho.
8
Guhanga
Orange Rule 8
Muri GTBank byose bihora ari bishya. Uyu muco wo guhanga nta handi uzawusanga.