Impapuro mpesha-mwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu runaka ishaka kugurizwa amafranga, abashoramali babyifuza bakazigura, bityo bakaba bagurije Leta, bakajya babona inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko.

Mu Rwanda, Leta ishyira izo mpapuro ku isoko binyuze kuri Banki Nkuru y’u Rwanda. GTBank izigurira abakiliya bayo.