Foreign currency draft ni serivisi itangwa na banki mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kohereza sheki mu mahanga. Icyo usabwa ni ukwishyura amafranga ahwanye n’ivunjisha ry’uwo munsi ndetse n’ikiguzi cya serivisi. Uwo wishyura azahabwa amafranga mu madovize akoreshwa iwabo. Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abantu batifuza gukoresha inzira zo kohereza amafranga hanze bitewe n’uko rimwe na rimwe hari abo zivuna.

Banki dukorana ni Citibank New York (mu kohereza amadolari) hamwe na Citibank London (mu kohereza ama pound sterling yo mu Bwongereza ndetse n’amayero akoreshwa ahandi hasigaye ku mugabane w’Uburayi).

Ibisabwa

  • Kuba ufite konti iriho amafranga ahagije muri iki gikorwa.
  • Kuzuza neza form isobanurira banki uwoherezwa amafranga, ingano aza kwakira, ndetse n’igihugu abarizwamo.

Foreign currency drafts zakiriwe n’amashami yacu zoherezwa ku cyicaro gikuru akaba ari ho zitunganyirizwa, zamara kurangira zikoherezwa ku mashami.