/ Amashami

Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ni ishami rya Guaranty Trust Bank plc, ikigo cy’imali gikomoka muri Nigeria kikaba gifite imishinga y’ubucuruzi ku mugabane wa Afrika ndetse no mu Bwongereza.

GTBank ubu ifite umutungu ufite agaciro ka milioni zirenga magana abiri (200) z’ama naira (amafranga akoreshwa muri Nigeria), ikaba ifite abakozi barenga 10,000 muri Nigeria, Cote d’Ivoire, Gambia, Ghana, Kenya, Liberia, Rwanda, Sierra Leone, Tanzania, Uganda no mu Bwongereza.

GTBank igendera ku murongo uhamye n’amahame akomeye, ibi bikaba ari byo biyifasha kwesa imihigo buri mwaka kuva yatangira gukora mu 1990.