Mbere yo gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc Website, turagusaba no kugukangurira gufata akanya ugasoma, ugasobanukirwa, ukemera kugengwa n’aya mabwiriza. Kuba ukoresha website yacu ni ukuvuga ko wemeye gukurikiza amabwiriza akubiye muri iyi paji.

Mu gihe wakwifuza kutagengwa n’aya mabwiriza, urasabwa kudakomeza gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc. Niba ufite ikibazo kuri aya mabwiriza, watwandikira kuri enquiriesrw@gtbank.com.

Aya ni amasezerano hagati ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ndetse n’uwo ari we wese wagana urubuga rwacu kuri murandasi.

Nta kiguzi usabwa mu gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc kubera ko uru ari urubuga banki ifashirizamo abakiliya bayo kuyegera ndetse no kubaha ubushobozi bwo kugera kuri konti zabo bakoresheje ikoranabuhanga. Website igengwa na Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc.

Urubuga rwa Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc rutangwaho amakuru mu nzira zitandukanye, nk’amatangazo, ibitekerezo, amashusho, video hamwe n’ibindi. Abakoresha uru rubuga bashobora kugera mu buhuniko (database), kugira ibyo bahinduramo, cyangwa se kwiyubakira imyirondoro (profile) yabo.

Ibikoresha (mudasobwa, telefoni...) uzifashisha mu gusura website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ni ibyawe bwite. Website. Byongeye kandi, ni wowe usabwa kwigurira internet kugira ngo ubashe gukoresha website ya GTBank.

Urasabwa gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc mu bikorwa byemewe n’amategeko gusa. Ni inshingano zawe mu kumenya amategeko n’amabwiriza bireba ikoreshwa ry’iyi website ndetse no kuyagenderaho.

Akaba ari muri urwo rwego wemeye ko:

  • Utazigera ubangamira undi wese wakwifuza gukoresga website yacu.
  • Utazigera ushyiraho ubutumwa bugamije gukangurira rubanda kwitabira ibikorwa bibi, kwigumura ku buyobozi, gutukana, gusebya abandi, amashusho y’urukozasoni, ndetse n’ibindi byinshi byatera rubanda kwica amategeko.
  • Utazigera ushyiraho ibyahonyora uburenganzira bw’abandi, nko kwinjirira ubuzima bwite bwa muntu, kwigana ibirango by’abandi no kubikoresha nabi.
  • Utazigera ukoresha programu zishobora kuzana virusi hamwe n’ibindi bikorwa bibi byaha icyuho ba rushimusi.
  • Ko utazigera ugerageza kwangiza cyangwa gusiba amakuru (content) bitari ibyawe, cyangwa ukaba wabangamira ubushobozi bw’abandi mu gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc.
  • Ko utazigera ukandagira amategeko agenga ikoreshwa rya konti kuri murandasi.

(a) Usobanukiwe ko ibikubiye muri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc bituruka mu mpande zose, bikaba bigizwe n’inyandiko zishyirwaho na Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, abantu ku giti cyabo, hamwe n’abandi babifitiye uburenganzira.

Wemeye ko Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ari yo mugenga wa website, ibishyirwaho n’ibikorerwaho byose.

(b) Ntabwo wemerewe guhindura cyangwa kwigana ibikubiye kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc mu nyungu zawe bwite cyangwa utabifitiye uruhushya. Gusa ariko nanone, wemerewe gukoporora ibiri kuri website, ukaba wabishyira kuri mudasobwa yawe, mu gihe ukeneye ko bigufasha (ku birebana na serivisi za banki).

Mu gihe ukoporoye kuri websiya, ugomba kugumishaho ibirango byerekana ko izo kopi zavuye kuri web ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc.

Wemerewe kugira ibyo ushyira kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc mu gihe cyose ubifitiye uburenganzira. Ibyo udafitiye uburenganzira ntabwo byemewe.

Mu gihe ugize ibyo ushyira kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ni ukuvuga bibaye ibyacu, kandi ko uduhaye uburenganzira bwo kubikoresha, kubihindura, kubitanga ahandi mu buryo bwose. Ugomba kwerekana ko ufite uburenganzira bwo gukoresha iyo content mu gihe cyose utanze itari iyawe by’umwimerere.

Wemeye ko Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ishobora gusangiza iyo “content” ikanabemerera ndetse kuyikoresha.

Usobanukiwe ko website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ifite paji (interactive area) ishobora gushyirwaho cyamunara, ndetse n’abasomyi bakaba bahuriraho bagahana ibitekerezo muri uwo mwanya. Iyi ni paji ihinduka bitewe n’ibyo umusomyi ashyizeho, ni ukuvuga ko ishobora no kwerekana inyandiko zitashyizweho na banki.

Usobanukiwe nanone ko Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc idashobora gukurikirana uko content ishyirwa kuri iyo paji bitewe n’uko iyi paji yakozwe mu rwego rwo gufasha abasomyi n’abakiliya gutanga ibitekerezo byabo baciye kuri web yacu.

Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, abayikuriye, abo bakorana, abayobozi ba banki, abakozi, bose nta n’umwe ufite uruhare mu gushyira content kuri interactive area. Kugira ibyo ushyira kuri iyi paji na byo bigengwa n’amategeko n’amabwiriza areba abakoresha urubuga rwa GTBank.

Usobanukiwe ko Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc itabanza kugenzura content ica kuri iyi paji. Iyi ni paji ifasha abasomyi kwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo byabo, bikaba bidashoboka ko abatanga ibitekerezo bikubiye muri iyi paji bose bubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga abakoresha website.

Ntabwo website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc igenzura, ikosora, cyangwa ikurikirana ibibera muri interactive areas. Cyakoze Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ifite uburenganzira bwo gukurikira ibibera muri interactive areas rimwe na rimwe, kandi tukaba twageza ayo amakuru ku nzego za Leta zibifitiye ububasha mu gihe zabidusaba.

Mu gihe Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc yabwirwa ko hari imwe mu nyandiko yishe amategeko agenga ikoreshwa ry’urubuga rwa GTBank, ishobora, mu ibanga ryayo, gukora iperereza ikaba yafata icyemezo cyo gusiba izo nyandiko cyangwa se ikabwira uwabishyizeho kubyivaniraho. Banki ifite uburenganzira busesuye bwo gukumira content yahungabanya umudendezo w’abandi bakoresha urubuga (users).

Mu gihe waba utanyuzwe n’amabwiriza ndetse n’amategeko asabwa gukurikizwa kugira ngo umuntu akoreshe website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, cyangwa ukaba utemeranya n’ibikubiye muri aya mategeko, icyo wakora nta kindi uretse kureka gukoresha urubuga rwa Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc.

Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ifite uburenganzira bwo guhagarika, cyangwa se kugukumira by’agateganyo, igihe cyose iketse ko wishe amategeko agenga ikoreshwa rya website ndetse n’ishyirwaho rya content. Ishobora kandi, mu ibanga ryayo, gufata icyemezo mu gihe ikeka ko imyitwarire yawe ibangamiye abandi cyangwa ikaba yasiga icyasha izina rya banki.

Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc yemerewe guhagarika iyi website cyangwa kurangiza aya masezerano itabanje kubikumenyesha. Biramutse bibaye, ntabwo uzigera wongera kubasha gukoresha website, hakaba harimo na interactive areas. Amategeko agenga ikoreshwa ry’iyi website akomeza gukurikizwa kabone n’ubwo amasezerano yaba yarangiye.

Usobanukiwe ko Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc idakwiye kubazwa ibibera kuri links z’ama websites ari ku rubuga rwacu.

Ibikubiye kuri websites zifashe (linked) ku ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ndetse na serivisi abo batanga, byose birigenga kandi ni ibyabo ubwabo, nta na kimwe Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ifiteho uburenganzira. Kuba dufite links zabo kuri web yacu ntabwo bisobanuye ko turi abaranga babo, nta n’ubwo tugusaba kuzikandaho. Uramutse ukeneye kujya kuri izo websites wabikora ku bushake bwawe.

Yaba Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ibigo biyikuriye, abo bakorana, abayobozi n’abakozi bayo, nta n’umwe ukwiye kubibazwa mu gihe wagirira ikibazo mu ikoreshwa cyangwa serivisi zitangwa no gukanda kuri izo links ukaba wagira ibindi ujyamo.

Nta cyo Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ibigo biyikuriye, abo bakorana, abayobozi bayo, abakozi, ndetse n’aba ajenti bayo bazabazwa mu gihe wahura n’ibizazane biturutse mu ikoreshwa rya website yayo, cyangwa links zishamikiyeho. Nta n’uruhare kandi bafite mu kuba wananiwe kujya kuri website bitewe n’ibibazo bya internet.

Wemeye ko uzakoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ku bwende bwawe. Yaba Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, yaba abo bakorana, abashimikiye kuri banki, abakozi n’abayobozi bayo, aba ajenti bayo, abashinzwe ikoranabuhanga, nta n’umwe ukwizeza ko website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc itazigera ihura n’ikibazo cya teknike, ko ibibazo bihita bikosorwa uwo mwanya, ko website idashobora guhura n’ikibazo cyo kwanduzwa na virusi.

Kandi nta n’uwakwizeza ko ibiri kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc byose bigomba gufatwa nk’itegeko ryanditse mu rutare: nko kuba hacaho abasomyi bashyiraho amakuru adafitiwe gihamya, kuba bimwe na bimwe byarashyizweho n’abatabifitiye uburenganzira, nk’akamaro ka byo, cyangwa se ngo kuba nta kintu kiburamo.

Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ibigo biyikuriye, ubuyobozi bwayo, abo bakorana, abakozi bayo, nta n’umwe uzagira icyo abazwa mu gihe hagize icyangirika bitewe no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenda ikoreshwa rya website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, cyangwa izindi ziyishamikiyeho mu buryo bwa links. Bimwe muri ibi ni ukurenga ku masezerano, uburangare, gukora nabi kwa mudasobwa, virusi, kwibwa amakuru hamwe no kwinjira muri sistemi ku muntu utabifitiye uburenganzira.

Nta mpamvu n’imwe izatuma Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ibigo biyikuriye, ubuyobozi bwayo, abo bakorana, abakozi bayo, bitewe n’icyemezo wafashe ugendeye kuri content iri kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc cyangwa se content iturutse kuri imwe muri websites zishamikiye kuya GTBbank mu buryo bwa links.

Content iri kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, kimwe n’iri kuri links ziganisha ku zindi websites, zishobora guhura n’ibibazo bya tekniki cyangwa zikaba zacaho content irimo amakosa y’inyandiko. Content ivugururwa mu gihe cyagenwe, kandi Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ihora ishishikajwe no kunonosora content.

Uremera udashidikanya ko Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc itazabazwa ibikorwa bibi cyangwa imyitwarire idakurikije amategeko bishobora kuranga umwe mu bashyitsi bo kuri website. Mu gihe waba utanogewe, udashimishijwe na content iri kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, cyangwa se amategeko n’amabwiriza bireba ikoreshwa rya website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, yaba yose cyangwa ibika bimwe, icyoroshye wakora ni ukureka gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc Website.

Wemeye ko utazashora Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, ibigo biyikuriye, abo bakorana, abayobozi bayo, abakozi bayo, aba ajenti bayo, mu manza bitewe no kutubahiriza amasezerano cyangwa se andi mabwiriza arebana n’ikoreshwa rya website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc hamwe na links zishamikiyeho. Ibi nanone bikaba bireba content ushobora gushyira kuri website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc.

Aya ni amasezerano hagati yawe na Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, akaba aje asimbura ayatambutse. Banki ishobora guhindura aya masezerano umwanya uwo ari wo wose, kandi impinduka zigatangira gukurikizwa iminsi ibiri amasezerano mashya amaze gushyirwa kuri website, akaba ari mpamvu ukangurirwa kwiha umwanya wo kugenzura ko vugururwa riherutse gukorwa muri aya masezerano. Uramutse wumva utazabasha gukurikiza ivugururwa ry’amasezerano, inama nziza ni ukureka gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc Website.

Mu gihe uhisemo gukomeza gukoresha website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc nyuma y’uko habayeho impinduka mu masezerano, bizafatwa nk’aho wemeye iryo vugururwa. Zimwe mu ngingo zigize aya masezerano zizakomeza kugenderwaho kabone n’ubwo amasezerano yaba yarangiye. Mu gihe zimwe mu ngingo zaba zitagifite agaciro cyangwa zitagikurikizwa, izisigaye zizakomeza kugenderwaho, kandi izifite ikibazo zivugururwe.

Kuba Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc itagishyize aya mategeko mu ngiro ntabwo bivuze atagifite agaciro, ahubwo icyo gihe azagengwa n’amategeko y’igihugu Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ibarizwamo, ibi bikavano amakimbirane yavuka mu rwego rw’amategeko. Wowe na website ya Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc mwemeye kugeza aya mategeko mu biganza by’inkiko zibifitiye ububasha muri icyo gihugu.

Aya masezerano areba wowe ubwawe, ntabwo ushobora kuyagereka ku wundi.