Debit Platinum MasterCard ni ikarita koreshwa ku isi yose — haba ATM cyangwa kuri interineti, ikaba inyuraho amafranga y’amanyarwanda.

Ushobora gusaba Debit Platinum MasterCard kandi mu gihe waba ufite konti isanzwe cyangwa se iyo kuzigama.

Ibirango

  • Irakora ku isi hose, amasaha 24 kuri 24.
  • Ifite umutekano kandi irahendutse kuyibona.
  • Ikora kuri ATM, POS, ndetse no kuri interineti.

Akarusho

  • Ni ikarita izagufasha muri byose (byaba kubikuza, kwishyura, ndetse no kugura) haba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga ukoresheje uburyo bwose nka ATM, POS, na interineti.
  • Impamba: Iyi karita izagufasha gushyira ku ruhande amafranga y’impamba uzakoresha mu rugendo (yaba kwishyura hotel cyangwa se restora) ukoresheje POS cyangwa se ugahitamo kwishyura ukoresheje interineti.
  • Guhahira kuri interineti: Waba uteganya kugura kuri interineti? Wireba kure! Iyi karita ikoreshwa aho bahahira ku isi hose nko kuri eBay, Amazon, AliExpress n’ahandi hatagira ingano.
  • Umutekano: Ikarita yawe izakurita kugendana amafranga mu ntoki, kandi ikaba inafite umubare w’ibanga uzwi na nyirawo gusa, uyu akaba ari umubare ukumira abadafite uburenganzira bwo gukoresha ikarita. Ikarita kandi ikoresha Card Secure, ubu bukaba ari uburyo butanga umutekano urenzeho hamwe n’igenzura rikomeye mu gihe igiye gukoreshwa kuri interineti. Turagusaba kugana www.gtbank.co.rw/cardsecure ugahabwa amabwiriza arebana no kwandikisha ikarita yawe kuri Card Secure.
  • Ikarita imara imyaka 3.

Ibisabwa

Debit Platinum MasterCard ni ikarita yagenewe abayobozi bo hejuru mu bigo ndetse n’undi wese waba ufite konti icaho amafranga (RWF) arenga miliyoni 90 ku mwaka,

Imibare ntarengwa

  • Kubikuza kuri ATM zo mu gihugu: RWF1,000,000.
  • Gukoresha POS mu gihugu no kwishyura kuri interineti: RWF1,000,000.
  • Kubikuza kuri ATM mu mahanga: RWF1,000,000.
  • Gukoresha POS mu mahanga: RWF1,000,000.

Icyitonderwa: Hakatwa RWF3,500 kuri buri gikorwa kuri ATM na POS mu mahanga, mu gihe byombi ari ubuntu mu gihugu.

Ibikorewe kuri iyi ikarita bihita bigaragara kuri konti yawe uwo mwanya.

Ikiguzi cy’ikarita ni RWF30,000, ikaba ifite umubare ntarengwa wo kubikuza buri munsi ungana na RWF1,000,000, yaba kuri ATM cyangwa se kuri interineti, ariko uyu mubare ntarengwa ukaba wakongerwa mu gihe cyose nyiri konti yabisaba.