Ibyerekeye iyi serivisi

Guaranty Trust Electronic Notification System (GeNS) ni uburyo bwo kukumenyesha ibiciye kuri konti yawe hifashishijwe email na SMS.

Isegonda rimwe hagize igikorerwa kuri konti yawe, uhita ubona ubutumwa bukubwira ibibaye ndetse n’amafranga asigaye kuri konti, ibi bikagufasha kwicungira neza umutungo wawe no gufata ibyemezo bikwiye.

Akarusho

  • Abakiiya babona uko konti zabo zihagaze muri ako kanya.
  • Uburyo bworoshye bwo gukurikirana konti yawe.
  • Iguha amahirwe yo kwicungira neza umutungo.
  • Uburyo bwo kumenya niba ntawinjiye muri konti yawe atabifitiye uburenganzira.
  • Bikurinda umwanya wari gukoresha uhamagara cyangwa ujya gusaba amakuru muri banki.
  • Kwemeza ko abo mukorana bakwishyuye bitabaye ngombwa ko bazana borudero.
  • Kugabanya igihe wakoreshaga utegereje kumenya ko amafranga y’abakiliya yakugezeho.
  • Kugabanya umuvundo aho ukorera.
  • Kongera umucyo hagati ya banki n’abakiliya bayo.
  • Nta mpamvu yo gukoresha murandasi, cyangwa gutegereza bank statements, ngo umenye ko hari amafranga ageze kuri konti yawe.

Amakuru uzayabonera kuri:

  • E-mail,
  • SMS 

Uzamenyeshwa mu gihe habaye transactions zikurikira:

  • Gushyira amafranga kuri konti.
  • Kubikuza.
  • Kohereza (transfer).
  • Kwishyura imishahara.

Icyitonderwa: Hari amafranga akatwa kuri SMS.