Hano hanze hari abatubuzi benshi, kandi birakwiye ko umenya kubirinda. Uramenye ntuzigere ugira uwo uha amafranga, cyangwa se umwirondoro wawe, akwizeza ko agiye kugusabira akazi muri GTBank.
Ni ugakanguka ukamenya ko aba batubuzi bakoresha amayeri menshi, ukaba uzabasanga kuri interineti, ku mbuga nkoranya-mbaga, ndetse rimwe na rimwe bakandika babeshya ko bahagarariye IGuaranty Trust Bank (Rwanda) plc (GTBank). Kenshi usanga bata abantu mu mutego aho babashuka kubanza gutanga amafranga ngo bagire icyo babamarira.
Igihe uzabona aba batubuzi bakugezeho, uzibuke ko nta na rimwe GTBank ishobora Kwaka amafranga abasaba akazi. Gusaba akazi ni UBUNTU. Abo batubuzi nibaramuka bakugeze imbere uzabamaganire kure.
Igihe cyose waramuka uhuye n’abatubuzi twavuze haruguru, turagukangurira kudaha agaciro ibyo bakubeshya. Ahubwo icyo wakora ni ukwandikira GTBank kuri enquiriesrw@gtbank.com ukatugezaho ibyo abo bashukanyi bakwandikiye.
Impamvu Wahitamo GTBank?
Learn about our culture, principles, and the values that drive us.
Gukora Muri GTBank
Learn about the perks and benefits of working with our organization.
Umuryango Mugari Wa GTBank
Building a world-class institution is only possible when we have the right people.