Nk’abakiliya dukunda, twifuje kubaburira no kubarinda amayeri ba rushimusi bakoresha kugira ngo babibe umutungo.

Mu gihe cyose wabona email igusaba umwirondoro wawe muri banki, ugasabwa gukanda kuri link iteye amakenga, ukabona abandika bagusaba pasiwadi cyangwa PIN byawe, abo uzabagendere kure kubera ko ari ba rushimusi bagamije kugusahura.

Nubona email imeze ityo ntuzayihe agaciro kubera itazaba yaturutse muri Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc. Ariko mu gihe waba udasobanukiwe imikorere ya ba bihemu, ukaba wasubije email yabo ndetse ukamena ibanga, icyo gihe wakwihutira kutumenyesha kuri +250 788 316 660, +250 788 149 620, cyangwa se ukatwoherereza email kuri enquiriesrw@gtbank.com.

Nk’uko ari inshingano zacu mu kurinda umutungo w’abatugana no kubizeza umutekano ujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, urubuga rwacu https://www.gtbank.co.rw, rurangwa n’akagufuri ka zahabu muri address bar. Aka kagufuri kavuga ko urubuga rutekanye 100%.

Twakwibutsa ko user ID na pasiwadi byawe ari ibanga utagomba kugira undi uryereka. Twongeye kugushimira guhitamo Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc.