Guaranty Trust Bank ishishikajwe no gufasha ubucuruzi bwawe ngo buhore bukomeye, akaba ari muri urwo rwego twashyizeho inguzanyo idakama (overdraft).

Iyi ni inguzanyo ihoraho yemerera umukiliya gukoresha amafranga arenze ayo afite kuri konti noneho inyungu ikazakatwa kuri ayo arenzeho gusa. Iyi nguzanyo ushobora kuyifata inshuro zose wifuza mu mwaka mu gihe cyose utarenze urugero wemeranywe na banki.

Ni ukuvuga ko ufite umwaka wose uvoma mu kigega kidakama. Amasezerano kandi ashobora kuvugururwa mu gihe habayeho kwitwara neza.