Ubwoko bwa Letter of Credit

Habaho ubwoko bubiri bwa letter of credit (LC) akaba ari bwo:

  • Confirmed Letter of Credit (LC):

Confirmed letter of credit ni uburyo bukunze gukoreshwa cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka aho ugurisha (exporter) arindwa impungenge zose bitewe n’uko aba yizeye ko azabona amafranga y’ibicuruzwa bye. Kuba afite icyemezo cya banki bimuha icyizere ko uteganya kugura azishyura koko, cyane cyane iyo azi neza ko cyatanzwe na banki yubatse izina nka GTBank.

  • Unconfirmed Letter of Credit (ULC):

Unconfirmed letter of credit ni igihe ubucuruzi mpuzamahanga bukozwe hagendewe ku cyizere ugurisha (exporter) afitiye banki. Uru ruhererekane ntabwo ruzamo kwerekana ingwate, ahubwo hakora icyizere ugurisha asanzwe afitiye banki izishyurira umuguzi (importer).

Izindi letters of credit zitangwa na GTBank:

Back to Back Letter of Credit:

Back-to-back letter of credit ni igihe uranguza (exporter) yijejwe ko azishyurwa kabone n’ubwo amasezerano yazamo abandi batari banki n’umuguzi (importer) nk’uko bisanzwe.

• Transferable Letter of Credit:

Transferable letter of credit na yo ikorwa mu bucuruzi mpuzamahanga, ikaba ari igihe uranguza (exporter), ari na we wahawe letter of credit, aha undi uburenganzira n’ubushobozi byo kumuhagararira, akaba ari we ukoraba ubucuruzi n’umuguzi (importer).

Inoperative Letter of Credit:

Inoperative letter of credit ni ukuvuga letter of credit itarigeze ikoreshwa, cyangwa se idashobora gukoreshwa bitewe n’imbogamizi z’uko hari ibitaremeranywaho.

Ibisabwa ngo uhabwe Letter of Credit

  • Form M
  • Kuzuza form isaba Letter of Credit
  • Ibaruwa ikubiyemo amabwiriza umukiliya ageza kuri banki.Customers Instruction Letter